Akon agiye kubaka kaminuza yitiriye Michael Jackson muri Afurika

Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamamaye nka’ Akon’ Umuhanzi w’ikirangirire mu Njyana ya R&B,, yatangake ko hari umushinga wo kubaka ishuri rya muzika yari afitanye na Michael Jackson ariko atabaruka batawunogeje neza.

Akon usigaye ahugiye mu ishoramari cyane mu kiganiro yagiranye na HipHopDX yahishuye ko we na Jackson ufatwa nk’Umwami w’Injyana ya Pop bari bafitanye imishinga myinshi mbere y’uko yitaba Imana mu 2009.

Yagize ati “Mu bintu bike twaganiriyeho harimo no kubaka ishuri rya muzika muri Afurika.”

“Twashakaga kubaka ishuri ryemerera abana kwiga gucuranga, kwitoza amajwi amwe n’amwe, ubucuruzi bw’umuziki, imyidagaduro, ariko ntibabigenderemo gusa batazi uburyo ubucuruzi bw’umuziki bukorwa n’ibindi nk’ibyo.”

Akon umaze igihe kinini afite gahunda yo kubaka umujyi uzamwitirwa muri Sénégal avuga ko mu gace kahariwe uburezi ikintu cya mbere kizahubakwa ari kaminuza izitirwa Michael Jackson.

Yakomeje agira ati “Mu Mujyi wa Akon (Akon City) mu gace kahariwe uburezi inyubako ya mbere izahubakwa nzayita izina rifitanye isano n’Umuryango wa Michael Jackson, rero nta rindi, nzayita Kaminuza ya Michael Jackson (MJ University).”

Ikintu cyihariye Akon yabonye kuri MJ cyangwa se Micheal Jackson ni icyifuzo cye cyo gufasha abana ku Isi bitewe n’uko atigeze agira amahirwe yo kubaho nk’abandi kuko yagize ubwamamare afite imyaka umunani.

“Akon City” ni izina ry’umujyi uzubakwa muri Sénégal. Mu 2020 ni bwo uyu muhanzi yabonye inkunga ya miliyari enye z’amadolari yavuye mu bashoramari batandukanye kugira ngo atangire kuwubaka.

Uzaba ujyanye n’igihe uzaba urimo pariki, amahoteli, sitade kandi uzaterwa inkunga n’ifaranga rya Akon bwite rya “Akoin” ari naryo rizaba rikoreshwamo muri uyu mujyi ufite agaciro ka miliyali 6$.

Akon wavuye muri Sénégal afite imyaka irindwi gusa akajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bakunze kuhakorera ibikorwa byo kuhateza imbere.

Uyu mujyi uzubakwa hafi y’Inyanja ya Atlantic mu Gace ka Mbodiene.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *