Alain Giresse watoje Senegal na Mali biravugwa ko ariwe mutoza mushya wa Amavubi

Ku munsi w’ejo nibwo FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abatoza 10 bari basabye gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi barimo n’uyu Alain Giresse.

Amakuru avuga ko  umutoza mushya w’Amavubi ari Umufaransa Alain Giresse wakiniye Marseille agatoza ibihugu bikomeye nka Senegal na Mali.

Alain Giresse,biravugwa ko ubu uri mu Rwanda aho agomba gusimbura Mashami Vincent wamaze guhambirizwa.

Giresse yatoje ibihugu birimo Gabon, Senegal, Mali, Tunisia na Kosovo. Mu 2012 Giresse yafashije igihugu cya Mali gusoza ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika ‘CAN’, ndetse mu 2019 yari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Tunisia mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri.

Byitezwe ko mu masaha ari imbere Alain Giresse aratangazwaku mugaragaro nk’umutoza mushya wa Amavubi kimwe n’abo bazakorana, aho intego ya mbere arahabwa ari ugushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d’Ivoire.

 

Alain Giresse, selektor i ri i Kosovës — Kosova

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *