Mineduc yatangaje ibizajya bigenderwaho mu kwimura, gusibiza no kwirukana abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
kubijyanye no kwimura abanyeshuri batabikwiye mu mashuri abanza n’ayisumbuye byakunze kutavugwaho rumwe mu bihe bishize ndetse bikagira ingaruka zigaragara nk’aho hari abasozaga amashuri abanza batazi gusoma no kwandika ndetse bakaba bakomeza no mu kindi cyiciro.
Gahunda y’uburezi kuri bose ijyanye n’intego z’ikinyagihumbi iri mu byatumaga abanyeshuri badasibizwa nubwo babaga batsinzwe ahubwo bagafashwa mu ntege nke zabo.
Ibijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yatanzwe mu 2001 yari ari muri uwo mujyo hagamijwe ko abana bose bajya ku ishuri. Icyo gihe icyari gishyizwe imbere si ugusibiza cyangwa kwirukana umunyeshuri.
Mu mwiherero wa 17 w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Gashyantare 2020, wikije ku kibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda.
imyanzuro yafashwe harimo ku bijyanye n’uburezi, harimo uvuga ku “Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.”
Nyuma yuko hatangajwe amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri ibihumbi 60 batsinzwe batagomba guhabwa ibigo ngo bimuke bajya mu bindi byiciro ahubwo bazasibizwa.
Iki cyemezo Cyaje ari gishya ugereranyije n’uko byari bimaze kumenyerwa ko buri munyeshuri yaba uwatsinze cyangwa uwatsinzwe atabura aho akomereza amasomo ye.Iteka rya Minisitiri w’Uburezi ryo ku wa 20 Ukwakira 2021 rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi rigena uko abanyeshuri bo yindi myaka mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro bashobora kwimurwa, gusibizwa cyangwa kwirukanwa.
Muri iri teka havuga ko “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro asibira iyo atatsinze isuzumabumenyi hagendewe ku bipimo ngenderwaho kandi byemejwe n’akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.”
Harngera kandi hakavuga ko umunyeshuri agomba kurangwa n’imyitwarire myiza, guharanira kwiga no gutsinda kandi akubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ishuri; iyo anyuranyije na byo ashobora kwirukanwa nk’uko iri teka rikomeza ribisobanura.
Rigira riti “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro ashobora kwirukanwa ku kigo cy’ishuri kubera imyitwarire mibi byemejwe n’akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.”
Bigaragara kandi ko akanama gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana kagomba kuba kagizwe n’umuyobozi w’ishuri, abarimu babiri batoranywa mu bigisha kuri iryo shuri bose [ku mashuri abanza].Ku mashuri yisumbuye y’inyigisho rusange, mbonezamwuga n’iz’imyuga n’ubumenyingiro hiyongeraho umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire.
Inkuru ya IGIHE