Amakuru mashya ku mugabo ukekwaho kwica abantu akabashyingura iwe (VIDEO)

ABAGERAGA AHARI HASHYINGUYE ABA BANTU BAZONGWAGA N’UMUNUKO WAHO.

Kuri uyu wa 5 Nzeri 2023, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Kazungu Denis wari ucumbitse mu murenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro, akaba akekwaho kwica abantu, akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

Uru rwego rwagize ruti: “Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, RIB yafunze KAZUNGU Denis ukekwaho kwica abantu hanyuma akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.”

Kazungu yakodeshaga inzu y’umuvugabutumwa, ndetse bivugwa ko yari yaranze kuyisohokamo, afite ubwoba bw’uko yatabwa muri yombi. Abaturage bo bavuga ko batangiye kumva umunuko muri iyi nzu ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, bakeka ko ishyamba atari ryeru.

Umwe muri aba baturage yatangaje ko uyu mugabo yabaga mu nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro (salon), igikoni cye kikaba ari cyo yacukuyemo uyu mwobo yashyinguragamo aba bantu. Ngo abenshi mu bo yishe ni abakobwa cyangwa abagore, ariko harimo n’umugabo yishe kugira ngo ajye akoresha ibyangombwa bye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yatangaje ko Kazungu yiyemerera ko yasambanyaga aba bantu, akabica, hanyuma akabashyingura.

Mutsinzi yatangarije BTN TV ati: “Hari abo yavugaga ariko ntabwo turamenya ngo ni bangahe. Turacyakurikirana, uko igihe kigenda gishira, turagenda tumenya amakuru, tunatangaze imibare. Yitwa Kazungu Denis ariko yagendaga akoresha amazina atandukanye, ariko turacyakurikirana kugira ngo tumenye amakuru nyayo.”

Uko amakuru yamenyekanye, Mutsinzi yagize ati: “Na byo byatewe n’uko hari ahantu yabaga mu nzu, yanga kuvamo. Ni na we wabyivugiye ko hari abantu ashobora kuba yishe, hanyuma inzego zirakurikirana ariko na byo yabivuze ari mu nzego z’ubutabera kubera ko yari yanze kuva mu nzu yavagamo.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro na RBA kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, yagize ati: “We uko avuga, yajyaga mu kabari, akareba abakobwa, bagatahana nk’abagiye kugira ibyo bakora, hanyuma akabiba, yamara kubiba akabica. Imiterere y’ahantu atuye, ni inzu yari ituye yonyine kuko hari hari umuhanda wakorwaga, ibitaka yacukuraga yabimenaga, akabivanga n’umuhanga ku buryo nta wari gupfa kubimenya.”

RIB ivuga ko umubare nyakuri w’abo Kazungu akekwaho kwica, bityo ko hagikorwa iperereza kugira ngo umenyekane, mu gihe na we afungiwe kuri sitasiyo ya Kicukiro, mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Itegeko riteganya ibihano n’ibyaha muri rusange rivuga ko umuntu wishe ku bushake, akatirwa igifungo cya burundu, kikaba ari cyo gisumba ibindi mu Rwanda. Ni cyo cyaba gitegereje Kazungu mu gihe yazaburanishwa, agakatirwa.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *