Amashyira kinyoma ku nkuru y’ibyatangajwe n’umugore wa nyakwigendera Celestin Ntawuyirushamaboko

Kuri uyu wa Mbere nibwo ubuyobozi bwa BTN TV Ltd bwashyize hanze itangazo rivuga ko bugiye kurega mu nkiko ubuyobozi bwa Ukwezi TV ndetse bukanitabaza Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC), nyuma y’inkuru yatangajwe kuri Channel ya Youtube ya Ukwezi TV igaragaza umugore wa Nyakwigendera Celestin Ntawuyirushamaboko avuga ko yimwe uburenganzira nk’umugore ndetse ko atarabona umurambo w’umugabo we.

No photo description available.

Ku rundi ruhande kandi ,ubuyobozi bwa Ukwezi Media Group Ltd bunafite Ukwezi Tv , bwashyize hanze intangazo rivuga ko ibyagaragaye mu nkuru yatambutse ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022 atari ibitekerezo bwite by’Umunyamakuru nk’uko bigaragara mu mashusho.

May be an image of text

ibi byose bikaba birimo kuba mu  gihe nyakwigendera ari busezerweho bwanyuma uyu munsi kuwa 18/04/2022  mw’Irimbi rya Nyamirambo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *