Amatora yatangiye muri Kenya nyuma yuko ibiro by’itora bifunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h), ni ukuvuga saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda
Abatora barimo guhitamo Perezida mushya, hamwe n’abandi bategetsi bo ku myanya itanu, ari yo guverineri, senateri, umugore uhagarariye akarere mu nteko y’igihugu, depite mu nteko y’igihugu, na depite wo mu nteko y’akarere.
Abanya-Kenya barenga miliyoni 22 ni bo biyandikishije ngo batore.
Visi Perezida wa Kenya William Ruto, umwe mu bahabwa amahirwe menshi ku mwanya wa Perezida, yamaze gutora ari kumwe n’umugore we, ku ishuri ribanza rya Kosachei ryo mu karere ka Rift Valley mu burengerazuba bw’igihugu atangaza ko afite amshyushyu y’itsinzi.
Yagize ati:”Mfite icyizere cyane ko abaturage ba Kenya bakora amahitamo azerekeza igihugu cyacu kuri ejo hazaza… kuri twe twese ni ukubaha amahitamo y’abaturage”.
Ruto, w’imyaka 55, arimo guhatana ku nshuro ya mbere ku mwanya wa Perezida, nyuma yo kuba Visi Perezida mu gihe cy’imyaka 10.
Uwo bahatanye ukomeye, Raila Odinga, w’imyaka 77, wamaze igihe atavuga rumwe n’ubutegetsi, arimo guhatana ku mwanya wa Perezida ku nshuro ya gatanu.
Martha Karua, uri kumwe na Odinga ngo abe yamubera Visi Perezida, na we yatoreye mu gace ka Gichugu, mu karere ka Kirinyaga, rwagati muri Kenya.
Ibiro by’itora birafunga saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga saa kumi z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Kandi buri muntu wese uba akiri ku murongo ategereje gutora ubwo iyo saha iba igeze, araza kwemererwa gutora.
Kubara amajwi biratangira nyuma yaho gato.
Src:BBC
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu