Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo “Amavubi” yanganyije na Mozambique igitego 1-1 mu mukino wabereye mu gihugu cya Afurika yepfo,ku munsi wa mbere mu itsinda L bashaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.
Mozambique niyo yari yakiriye kuri Stade ya FNB Stadium y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kubera ko nta kibuga cyujuje ibisabwa ba CAF Mozambique ifite yari kwakiriraho Amavubi.
Ku munota wa 25 Geny yateye ishoto rikomeye rigana mu izamu ry’Amavubi Kwizera Olivier umupira awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 32 urwanda rwashoboraga kubona izamu ariko ntibyakunda kuko Imanishimwe Emmanuel yahinduye umupira ariko Kagere Medddie bamyugariro bamubera ibamba batuma awutera nabi.
Amakipe yombi yagumye gusatirana ariko birangira igice cya mbere kirangira nta gitego kiboneje mu rushunduro ku mpande zombi.
Mu gice cya kabiri Amavubi asa nkayagarukanye imbaraga aho ku munota wa 62 umutoza Carlos Alós Ferrer yakoze impinduka asimbuza Hakizimana Muhadjiri na Serumogo Ali ashyiramo Ndayishimiye Antoine Dominique na Omborenga Fitina.
Ku munota wa 65 nyuma gato y’impinduka z’umutoza amavubi yahaye ibyishimo abanyarwanda ku gitego cyari gitsinzwe na Nishimwe Blaise gusa ibi byishimo ntibyamaze akanya kuko Mozambique yishyuye nyuma y’amasagenda 80 ku gitego cyinjijwe na Stanley Ratifo ku makosa yabamyugariro basa naho bari bakiri mu byishimo by’igitego bari bamaze gutsinda.
Umutoza Alós Ferrer yakoze izindi mpinduka nyuma mu minota 20, Nishimwe Blaise watsinze igitego aha umwanya Manishimwe Djabel, Rafael York wavunitse asimburwa na Muhire Kévin, Ruboneka Bosco asimbura Meddie Kagere.
Mu minota yanyuma Amavubi yakoze ubusatirizi cyane bisa naho yigaranzuye Mozambique yari yayirushije ku bijyanye no guhanahana umupira ariko nubundi birangira ntakindi gitego kibonetse.
Ikipe y’Igihugu izahaguruka ejo Johannesburg yerekeza i Dakar gukina na Sénégal mu mukino w’Umunsi wa kabiri uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena 2022,ikazabanza guca mu Rwanda Gato ubundi ukongera ihaguruka yerekeza muri Senegal gukina umukino wa 2.
Aha amabwiriza Ruboneka wari ugiye kujya mu kibuga
Blaise Nishimwe wanyeganyeje inshundura za Mozambique
Iyi niyo kipe ya bakinnyi 11 yabanje mu kibuga cy’Amavubi
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900