Mukansanga Salima Rhadia umusifuzi mpuzamahanga mu mupira w’amaguru, agiye gufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ku bana Unicef Rwanda mu kuvugira abana.
Salima umaze gukora amateka atarakorwa n’undi w’igitsina gore mu gusifura umupira w’amaguru agiye gufatanya na Unicef mu bikorwa byo gufasha kuvugira abana aho bari hose ku isi.
Kuru kuta rwa Unicef Rwanda rwa Twiter banyujijeho ubutumwa bugira buti:”azajya afasha uyu muryango kuvugira abana aho bari hose ku isi. Ikindi ni uko azajya ashishikariza abantu cyane cyane ababyeyi kwitabira gahunda zitandukanye zigenewe abana”.
We’re thrilled to announce the signing of Ms. Salima Mukansanga @RhadiaSalma as a UNICEF champion for children!
Salima will use her burgeoning platform and voice to speak up for children everywhere.
Welcome to the @UNICEF family Salima! pic.twitter.com/kiOw2eZmZw
— UNICEF Rwanda (@unicefrw) August 4, 2022
Mukansanga Salima Rhadia aherutse gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abagore bikaba binateganyijwe ko azasifura n’Igikombe cy’Isi mu bagabo, kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.
Salima kandi yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart wo mu Bufaransa, Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani n’abandi.
Mukansanga azajya afasha uyu muryango kuvugira abana aho bari hose ku isi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu