Joe Biden aherutse gutangaza ko agiye koherereza Ukraine ibisasu bya rutura byayifasha guhashya ingabo z’u Burusiya.
Iyi Ntambara ya Ukraine n’Uburusiya imaze iminsi 98 urugamba rukaba rukomeje ndetse hakaba homeje kwangirika byinshi harimo n’ingabo zikomeje kugwa ku rugamba ku mbande zombi,aho Ukraine iherutse gutangaza ko nibura ku munsi bapfusha abasirikare bari hagati ya 60-100, naho abagera kuri 500 bagakomereka.
Izi ntwaro nshya zizwi ku izina rya “Himars” cyangwa MLRS, zifitemo ubushobozi bwo kurekurira icya rimwe misile nyinshi kandi zikajya mu byerekezo bitandukanye.
Muri iyi ntambara ibihugu byombi bisanzwe bikoresha ibisasu byo mu bwoko bwa MLRS ariko ubwoko bwa “Himars” bugiye koherezwa muri Ukraine bukaba bwisumbuye ndetse bunafite umwihariko wo guhamya igipimo kurusha ubwoko bw’ibisasu byari bisanzwe bikoreshwa.
Ubwo abayobozi b’Amerika baganiraga n’itangazamakuru bavuze ko izi ntwaro zizaba zibasha kurasa mu bilometero 80, zikaba zahawe kurasa mu ntera ireshya ityo mu rwego rwo kugira ngo zifashishwe gusa mu bice urugamba ruba ruri kuberamo, kubera ko Amerika inafite izindi zitwa Army Tactical Missile System (ATACMS) zishobora kuraswa mu bilometero 300.
Ubu bwoko bw’izi ntwaro za ‘M142 Himars’zakozwe mu 1970 zifashishwa n’ingabo z’Amerika zishobora gukoreshwa mu buryo bworoshye ndetse zikaba zarabashije gukorwa hagendewe ku gitekerezo cy’izizwi nka M270
Amerika kandi yatangaje ko abasirikare ba Ukraine bazabanza guhabwa amahugurwa yo gukoresha izi ntwaro,mu rwego kubasha kuzikoresha neza kugirango haboneke umusaruro wazo.
Ukriane ukomeje gushyigikirwa na leta zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kugirango bizere umutekano wabo wo kugumya guhangana n’Uburusiya ku rugamba bahanganyemo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900