Amerika:Abantu 5 bishwe barashwe abandi 18 barakomereka

Polisi yo mu mujyi wa Colorado Springs wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko abantu batanu bishwe barashwe mu gihe abagera kuri 18 bakomeretse, mu gitero cyagabwe n’umuntu witwaje imbunda mu kabyiniro gahuriramo abatinganyi.

Polisi yemeje ko uwarashe aba bantu yatawe muri yombi, ubu arimo kuvurwa ibikomere nyuma yo kugaba igitero muri Club Q.

Umuyobozi wa Polisi ya Colorado Springs, Pamela Castro, yabwiye abanyamakuru ko polisi yahamagawe n’umuntu wayihaye amakuru ku birimo kuba.

Mu butumwa yahise itangaza kuri iki cyumweru, Club Q yatangaje ko “yashenguwe n’igitero kidafite ishingiro cyagabwe ku bantu bacu.”

Yakomeje iti “Turashimira abakiliya bacu b’intwari bahise batabara maze bagaca intege uwari yitwaje intwaro, bagahagarika icyo gitero cye gishingiye ku rwango.”

Club Q isanzwe itegura ibitaramo bihuza abasore n’abakobwa bakuru baryamana bahuje ibitsina, bakizihirwa haba mu muziki wa karaoke, igihe hari abahazi baririmba cyangwa hagacuranga aba DJs.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *