Amou Haji umugabo bivugwa ko asa nabi kurusha abandi ku isi” yapfuye ku myaka 94 nyuma y’amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri mirongo itanu
Uyu mugabo utangaje yanze kwikoza amazi n’isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara. Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by’abaturage byo kugerageza kumusukura.
Ibinyamakuru byo mu gihugu cya IRAN bivuga ko Haji yananijwe n’igitutu cy’abantu akemera gukaraba gusa ngo numa nyuma yuko akaraba yahise arwara, ndete biza no kumuviramo urupfu.
Ubwo Haji yaganiraga n’ikinyamakuru mu mwaka wa 2014 yavuze ko icyo kurya akunda ari inyama z’ikinyogote, kandi ko asimburanya kuba mu mwobo no mu kazu gato k’amatafari yubakiwe n’abamwitayeho mu mudugudu wa Dejgah.
Yakomeje avuga ko iyi mibereho idasanzwe yayitewe “n’ihungabana mu ntekerezo” yagize akiri muto.
Uyu mugabo bivugwa ko nta muryango yagize, ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo utumura amatabi menshi icya rimwe.
Inkuru dukesha IRNA nuko Haji iyo hari uwamukozaga ibyo gukaraba ngo ndetse no kunywa amazi meza yafatwaga n’uburakari.
Uyu mugabo ufatwa nkuwambere warumaze igihe adakaraba yatmaga bamwe bajya impaka dore ko no mu gihugu cy’Ubuhinde naho hari umugabo byavuzwe ko yamaze imyaka 39 itikoza amazi.
Nkuko iyo witegereje amafoto ubibona uruhu rwari rwarahomyeho igihu cy’imyanda’nk’uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n’amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta.