Ange Kagame yibarutse ubuheta

Ange  Kagame n’umufasha we Bertrand Ndengeyingoma bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse umwana wabo wa kabiri.

Perezida Kagame abinyujije kuri konti ya Twitter yashimye umukobwa we Ange Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma bibarutse ubuheta kuri uyu wa gatatu taiki 20 Nyakanga 2022.

Ange Kagame yabyaye imfura ye Ku wa 19 Nyakanga 2020 umwuzukuru wa mbere wa Nyakubahwa Paul Kagame na Jeannette Kagame aho nabwo icyo gihe bari bagaragaje ibyishimo batewe n’umwuzukuru wabo wambare.

Nyuma yaho ubwo hari Tariki 6 Nzeri 2020 Perezida Kagame aganira na RBA yatangaje ko atewe ishema no kwitwa sogokuru w’abana.

Yagize “Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa Se w’abana. Iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera ni nka‘promotion’. Ni indi ‘grade’ yo hejuru ishimishije.”

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo kuwa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abantu bo mu miryango yombi n’abandi batumirwa bari bahawe ubutumire.

Ange Kagame Sends Message of Gratitude to Local Medics Who Helped Her Deliver – KT PRESS

Nta bandi twabana muri ubu buzima uretse mw... - #rwanda #RwOTAnge  Kagame n’umufasha we Bertrand Ndengeyingoma bakurikije Imfura yabo

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *