Umukambwe wo mu gace ka Busia muri Kenya, amaze iminsi atoza abaturanyi be indirimbo ndetse n’imbyino bazakoresha ubwo bazaba bari kumushyingura igihe azaba yapfuye.
Imyiteguro y’ibirori imenyerewe; ni iy’ubukwe, iy’ubutisimu bw’abana ku babyemera, iby’isabukuru y’amavuko cyangwa y’undi munsi w’ingenzi, gusa uyu Munyakenya we yaciye agahigo ategura ibirori bidasanzwe.
Mu byo ari gutoza abantu, harimo uburyo bazarira, imyino ndetse n’uburyo bazamuririmbira ubwo bazaba bari kumushyingura.
Indi myiteguro yo yarayirangije dore ko yamaze kugura isanduku ndetse n’imva agomba kuzaruhukiramo by’iteka ikaba yaramaze gucukurwa.
Iki gikorwa cyo gutoza abantu uko bazamushyingura, kiba inshuro ebyiri buri kwezi aho abaza kwitoza, bazenguruka isanduku barira, baririmba ndetse banabyina mu buryo busanzweho bwo gusezera ku muntu wabo.
Uyu musaza avuga kuri iyi myiteguro y’ishyingurwa rye, aygize ati “Nahisemo kwigurira isanduku mbere yuko nitaba Imana kuko nzi neza ko abantu bakunda umuntu wapfuye kuruta ukiri muzima.”
Akomeza agira ati “Ndifuza gutoza abantu kujya bakunda abantu bakiriho, nk’abuzukuru banjye ni abakozi bakomeye bari kuzangurira isanduku y’igitangaza ariko ndashaka ko biga gukura ababyeyi babo bakiriho.”
Uyu musaza watangiye kwitegurira ibirori by’ishyingurwa rye, asanzwe afite abana 19, abuzukuru 70 ndetse n’abuzukura 10.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990