AS Kigali yananiwe gutsinda ‘Al Nasr’ mu rugo twitege iki ku mukino wo kwishyura?

AS Kigali inaniwe  gutsindira Al Nasr i Huye mu mukino ubanza aho amakipe yombi yaguye miswi umukino ukarangira anganya 0-0

Uyu mukino niwo ubanza mu ijonjora  rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-23 aho AS Kigali yari yakiriye AL Nasr yo muri Libya kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ua 8 Ukwakira 2022.

Ikipe ya AS Kigali yatangiye umukino isatira cyane ubona ko ishaka igitego hakiri kare. Ku munota wa 8 Tchabalala yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze atanga umupira kwa kwa Kakule Mugheni Fabrice wahise ahereza rutahizamu Felix Lottin Kone ariko ateye mu izamu, umunyezamu awukuramo.

Haruna Niyonzima yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko  ariko umunyazamu arawufata.

Ikipe ya AS Kigali yasatiriye cyane ndetse igenda ibona amahirwe atandukanye arimo ayo ku munota wa 43 Kalisa Rashid atabashije gushyira mu rushundura ni mu gihe muri iki gice Al Nasr nta mahirwe menshi yabonye uretse ku munota wa 44 bateye mu izamu ukanyura hanze. Bagiye kuruhuka ari 0-0.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yakoze impinduka  Felix Kone Lottin ava  mu kibuga asimbuwe na Man Ykre

Ikipe ya AS Kigali yongeye kubona andi mahirwe akomeye ku munota wa 57, Haruna yahaye umupira Kalisa Rashid wahise utera mu izamu ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 73 AS Kigali yakoze impinduka 2, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya na Kakule Mugheni Fabrice bavuyemo hinjiramo Dusingizimana Gilbert na Akayezu Jean Bosco.

AS Kigali yagerageje gushaka uko ibona igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0. AS Kigali ikaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya n’iyi kipe birimo ibitego mu mukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2022 muri Libya. Ikipe izakomeza ikaba igomba gutombora ikipe izaba yasezerewe muri CAF Champions Leaue

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *