AS Kigali yari yakiriye Olympique de Missiri mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya CAF Confederations Cup.Umukino ubanza wabereye mu Birwa bya Comoros, AS Kigali yari yatsinze 2-1, ikaba yasabwaga kunganya kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.
ku munota wa 27,AS Kigali yabonye kufura yabanejwe mu izamu na Pierrot aho yataye umupira yari akoreweho na Kakule Mugheni Fabrice ubundi agahita abona inshundura.
Ku munota wa 42 AS Kigali yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan , ni ku mupira wari uhinduwe na Mukonya ariko umunyezamu ananirwa kuwufata ngo awukomeze.
Nyuma gato yaha, ku munota wa 45 AS Kigali yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Aboubakar Lawal nyuma y’uko myugariro wa Olympique bamuhaye ntumugereho ugahita wifatirwa na Lawal. yasoje igice cya mbere ari bya AS Kigali,kubusa bwa Olympique de Missiri.
AS Kigali mu gice cya 2 nubundi yagarukanye imbaraga aho yagumye gusatira maze ku munota wa 53 ibona igitego cyayo cya 4 gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi Ramadhan.
Ntibyatinze kuko ku munota wa 60 nubundi AS Kigali yongeye kunyeganyeza inshundura ibonezamo igitego cya 5 gitsinzwe na Rukundo Denis.
Nyuma AS Kigali yaje gusimbuza abakinyi bayo harimo Haruna Niyonzima na Aboubakar Lawal hinjiramo Buteera Andrew na Saba Robert.
Ku munota wa 68 AS Kigali yakoze izindi mpinduka 3, Uwimana Guilain, Kayitaba Jean Bosco na Biramahire Abeddy binjiyemo havamo Niyibizi Ramadhan, Kakule Mugheni Fabrice na Shabani Hussein Tchabalala.
Ntibyarangiriye aho kuko AS Kigali yaje kubona igitego cyagashyinguracumu aho ku munota wa 90 yabonye igitego cyayo cya nyuma cyatsinzwe na Biramahire Abeddy maze umukino urangira gutyo ari ibitego 6-0.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube