Byasabye amanota 83 kugirango US Monastir yo muri Tunisia yegukanye Igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2022) isezereye Petro de Luanda yo muri Angola yo yari ifite amanota72.
Ni umukino wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gicurasi 2022. Witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Madamu Jeannette Kagame, wagaragaje ko yishimiye umukino mwiza amakipe yombi yerekanye.
Ikipe ya US Monastir ni yo yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe ariko yagowe cyane na Petro de Luanda yawuyoboye by’igihe kirekire cyane ko iyi kipe yo mugihugu cya Angola isanzwe ikomeye ndetse imaze kuba inyabigwi mu gutwara ibikombe.
Mu gace kambere karangiye US Monastir ifite amanota 18 kuri 17 ya Petro de Luanda ,ariko mu gace ka kabiri Petro de Luanda yigaranzuye US Monastir karangira amanota ari 40 – 33.
Mu gace ka gatatu ariko ibintu byahinduye isura US Monastir yongera kwigaranzura Petro de Luanda aho akagace karangiye amanota ari 59-57.
Byaje kurangira US Monastir ifite amanota 83 kuri 72 ya Petro de Luanda igikombe kiba kibonye nyiracyo.
Michael Dixon w’ikipe ya US Monastir niwe mukinnyi witwaye neza aho yatsinze amanota 21 muri 83 ikipe ye yatsinze.
Dixon ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa [2022 BAL Most Valuable Player].
Habaye kandi guhatana ku mwanya wa 3 aho ikipe ya Zamalek ariyo yawegukanye ku manota 97 kuri 74 ya FAP.
Ikipe yo mu Rwanda yari muri BAL ni REG BBC yabaye iya mbere muri Sahara Conference ariko isezererwa na FAP muri ¼ rugikubita.
Madamu Jeannette Kagame yari mubanyacyubahiro bitabiriye uyu mukino
Abafana bari babukereye
US Monastir yo muri Tunisia yegukanye igikombe nyuma y’uko umwaka ushize yasezerewe yageze ku mukino wa nyuma