Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwaka indonke, yageze imbere y’Urukiko ngo aburanishwe ariko avuga ko atiteguye kuburana.
Uyu muyobozi ufungiye mu rugo yageze imbere y’Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yambaye isuti n’ipantaro by’umukara ndetse n’ishati y’ibara ry’umweru.
Hon Bamporiki Edouard yageze imbere y’Abacamanza, agaragaza kububaha cyane, akanyuzamo agahuza amaboko agaragaza uguca bugufi.
Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, nkuko bisanzwe ibaza uregwa niba yiteguye kuburana, Bamporiki wari ku meza ahagararaho uregwa n’abamwunganira ari wenyine, avuga ko atiteguye kuko adafite umwunganizi mu mategeko.
Eduard yavuze ko impamvu Umunyamategeko we atagaragaye mu rukiko ari uko Abanyamategeko uyu munsi bafite amatora.
Mu mategeko amategeko y’u Rwanda yemerera ukurikiranyweho icyaha kuburana yunganiwe mu gihe abyifuza ndetse ko adashobora kuburana atunganiwe mu gihe agaragaza ko yagize ubwo bushake bwo kugira umwunganizi ntaboneke atari ku bushake bwe.
Inteko y’Ubushinjacyaha ibajijwe icyo ivuga kuri izi nzitizi z’uregwa, yavuze ko kuba uregwa yaburana yunganiwe ari uburenganzira yemererwa n’amategeko bityo ko kuba atari kumwe n’Umunyamategeko we, ari inzitizi zifite ishingiro.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze kumva impande zombi, rwahise rusubika urubanza rurwimurira tariki 21 Nzeri 2022.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990