Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye ko abakiri bato bigishwa amateka y’u Rwanda kandi bakabwizwa ukuri, kugira ngo bagire uruhare mu guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira.
Ingengabitekerezo mbi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yarigishijwe, abana bamwe babwirwa ko ari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Bigishijwe urwango kugeza ubwo mu 1994 biraye muri bagenzi babo bakabica.
Bamporiki yavuze ko abakurambere bahanze u Rwanda bari bafite ingengabitekerezo yitwa ’Ubutatu bw’u Rwanda’. Ni ukuvuga ’u Rwanda, Umwami ndetse na Rubanda’.
Yari mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wateguwe n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ku wa 11 Mata 2022.
Bamporiki yavuze ko ingengabitekerezo y’Abanyarwanda yari nziza, iza kwimurwa n’ingengabitekerezo mbi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibintu ngo byakozwe n’ubuyobozi bubi bwagiyeho mu myaka ya mbere ya 1994.
Yakomeje agira ati “Ariko turibaza tuti koko byagenze bite, uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuye ingengabitekerezo y’u Rwanda? Icya mbere mugomba kumenya ni uko nyine twakolonijwe.”
Minisitiri Bamporiki yakomoje ku mugabo baganiraga mu minsi mike ishize, akamubwira uko umwana we w’imyaka 12 yamubwiye ko abaye ’Umuhutu’ yahita amwanga.
Ati “Umubyeyi ati ’ese kubera iki?’ Ati ’Abahutu bishe abantu.”
Bamporiki ngo yahise abaza uwo mugabo impamvu atabwiza umwana we ukuri.
Ati “Ubusanzwe uwo mugabo koko ni Umuhutu, ariko kumwe umwana we ahora abona kuri za televiziyo nko muri ibi bihe byo kwibuka ngo Abahutu bishe Abatutsi, bituma yumva ababaye, yibaza impamvu abo bantu bishe abandi.”
“Ibyo rero nibyo yahereyeho abwira umubyeyi we ko na we aramutse abaye ’Umuhutu’ yamwanga.”
Bamporiki avuga ko uburyo bwiza bwo kwigisha amateka abakiri bato ari ukubabwiza ukuri, bakamenya ko mu Rwanda habayeho ibihe ubuyobozi bwabibye amacakubiri mu baturage. Icyo gihe ngo bigishwaga amoko y’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi, ari nabyo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje ati “Rero namwe mujye mubwiza abana banyu ukuri, njyewe aho ndi aha ibyo mvuga ni byo nemera, kubwira umwana wanjye ko ndi Umuhutu ariko nkanamubwira ko ibyakozwe n’Abahutu ari amateka mabi ndetse afite imvano, birafasha wa mwana gusobanukirwa, anabone ibyo azasobanurira bagenzi be.”
Yavuze ko abantu bariho ubu bakwiye gukora ibishoboka kugira ngo amateka mabi yaranze u Rwanda atazasubira ukundi.
Ni ibintu avuga ko byakorwa binyujijwe mu kwigisha abakiri bato amateka y’ukuri no kubumvisha ko bagomba guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera.
Ati “Ese kuki iyo umuntu ari imfura ihwa rikamujomba, arikuraho? Kuko utari imfura iyo ihwa rimujombye ajya kwiyomora, ariko ryo akarirekera aho ryamujombeye. Ariko uw’imfura aravuga ngo ikinkomerekeje ejo kitazakomeretsa undi.”
“Yaba ihwa, yaba ibuye, ikintu cyose kibangamiye […] mu nzira ya muntu akivanaho, atigirira kuko we aba yamaze gukomereka ahubwo agirira abazaza inyuma ye.”
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda yashimangiye ko abato aribo bazaragwa u Rwanda, bityo bagomba kujya bigishwa amateka y’igihugu cyabo ndetse hakahabo umwanya wo kubasobanurira aho igihugu kigana.
inkuru ya IGIHE
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube