Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021 abantu batanu bahitanywe na COVID-19, bituma umubare w’abo imaze kuvutsa ubuzima mu Rwanda bagera kuri 776.
Abishwe na COVID-19 kuri uyu munsi ni abagore babiri n’abagabo batatu barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Muhanga na Rusizi.
Mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 915 mu bipimo 9.628 byafashwe mu gihe mu gihugu hose kuva iki cyorezo cyahagera hamaze gufatwa ibipimo 2.046.754.
Abarwayi bashya biganje mu Mujyi wa Kigali ahasanzwe 139, Gicumbi [66], Gakenke [64], Ruhango [61], Kamonyi [53] mu gihe mu Turere twa Burera, Gatsibo, Kirehe na Rutsiro nta bwandu bushya bwahabonetse.
Minisante yibukije ko kuba hari uturere tutabonekamo uburwayi bitaba bisobanuye ko nta bwandu bushya buharangwa.
Mu itangazo ryayo yagize iti “Bisobanuye ko mu bipimo byahafatiwe uyu munsi nta cyagaragayemo ubwandu.’’
Magingo aya abarwayi 22 ni bo basezerewe mu bitaro, ababyinjiyemo bashya ni 37 mu gihe muri rusange abagera kuri 61 ari bo barembye.
Kuva ku wa 5 Werurwe 2021, u Rwanda rumaze gukingira mu buryo bwuzuye abaturage 439.568 mu gihe abahawe dose ya mbere y’urukingo uyu munsi ari 7.565.
Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera,gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze. Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.
28.07.2021 Amakuru Mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 2 n'abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 2 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 2 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/j3RSbe60sm
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 28, 2021