Bimwe mu byaranze umuhango wo gutabariza umwamikazi Elisabeth II(Amafoto)

Hashize iminsi 11 umwamikazi w’ubwongereza Elisabeth II atanze ari nako hakorwaga imihango yo kumusezeraho kubantu batandukanye baturaka imihanda y’isi yose.

Kuri uyu munsi Tariki 19 Nzeri 2022 habaye umuhango wo kumutabariza aho uyu muhango watangiriye mu ngoro y’ubwami bw’Ubwongereza ‘Buckingham’nyuma aza kujyanwa mu rusengero rwa Westminster aho yasengewe bwanyuma.

Nyuma y’isengesho umugogo  werekejwe mu buruhukiro bwa Windsor iruhande rw’umugabo we Prince Phillip n’ababyeyi be mu bilometero hafi 33 uvuye muri Hyde Park Cormer.

Abakomeye,abayobozi bibihugu barimo abo muri Afurika baturutse imihanda baje kwifatanya n’umuryango w’ibwami urimo umuhungu we Charles II wamusimbuye ku ntebe ya cyami, abavandimwe be, abana n’abuzukuru guherekeza  umwamikazi Elisabeth II.

Abaturage b’ubwongereza barenga Miliyoni 2 nabo baje kwifatanya n’abandi muri uyu muhango.

Umujyi w’i Londan wujujwe amabendera mu rwego rwo gusezera ku mwamikazi wabo mu mahoro.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *