Mu minsi ishize nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka ‘Baby Shower’, Abeddy na we yashimangiye ko agiye kwibaruka ubwo yatsindaga igitego Olympique yo mu Birwa bya Comoros muri CAF Confederations Cup akacyishimira ashyira umupira(ballon) ku nda agaragaza ko yitegura kwakira umwana.
Biramahire Abeddy yavuze ko uyu mwana yitegura kwakira ari umuhungu, wasanga na we azatera ikirenge mu cye agaconga ruhago.
Agaruka kuri nyina w’umwana we, avuga ko ari umukobwa atavugaho byinshi ariko na none ari umukobwa akunda kandi umunezeza.
Ati “urebye nta kubeshye nta bintu byinshi namuvugaho ariko uko biri ni umukobwa nkunda kandi aranyuze.”
Avuga ko ari umukobwa bamaranye igihe kinini bakundana, bwa mbere bahura ngo bahuye ari kumwe n’inshuti ye batangira kuvugana ubwo.
Ati “hashize igihe kinini cyane, umbabarire sindi bukubwire ngo ni imyaka iyi n’iyi ariko hashize igihe kinini. Bwa mbere duhura twahuriye Kacyiru, yari kumwe n’umushuti we dutangira kuvugana ubwo. Twarahuye turashimana, birikora ubundi biriya ni ibintu umuntu adahatiriza, rero sinakubwira ngo namukundiye iki, byarikoze.”
ubwo yishimiraga igitego agaragaza ko umukunzi we atwite
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube