Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yanzuye ko Rayon Sports na Intare FC zigomba guhura mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro ndetse igihe uzakinirwa kizatangazwa.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mata 2023, nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA na Komisiyo y’Ubujurire amakipe yombi yitabye ku wa Mbere.
Mu itangazo FERWAFA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize ati “Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA.”
Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, @rayon_sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w'igikombe cy'amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA.
— Rwanda FA (@FERWAFA) April 4, 2023
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.