Ikigo BasiGo gitunganya bisi zikoresha amashanyarazi cyamuritse bisi za mbere mu zirenga 200 kigiye kuzana ku isoko ry’u Rwanda nk’igisubizo kirambye ku bibazo bigaragara muri taransiporo rusange no gutanga umusanzu mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri kibaye isoko rya BasiGo nyuma ya Kenya nk’Igihugu kimaze kumenyera gukoresha izo bisi nk’uburyo bugezweho bwo gutwara abantu mu mujyi munini wa Nairobi.
Ni imodoka zamuritswe kuri uyu wa 11 Ukuboza mu Mujyi wa Kigali, aho iki gikorwa cyatewe inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), kikaba cyitabiriwe n’abandi bashoramari bo muri sosiyete z’ubwikorezi mu Rwanda ziteguye gushora imari mu kugura aya mamodoka.
BasiGo kuri ubu yamuritse imodoka ebyiri aho zatangiye gukora, ariko nyuma ya Noheli bazongeramo izindi ebyiri ziri mu igerageza ry’amezi atatu, zikaba zije kumara impungenge abagenzi ku mikorere yazo no kubatinyura kuzigendamo.
Doreen Orichaba, Umuyobozi wa BasiGo, avuga ko izi modoka zije ari igisubizo ku kibazo cy’imyuka ihumanya ikirere kuko isohora imyuka ingana na 0 kandi by’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga mu guhangana na yo.
Ati: “Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi rero BasiGo turashaka gushyiramo imbaraga zacu kandi by’umwihariko imodoka zacu nta myuka ihumanya ikirere isohora kuko isohora 0. Ikindi izi modoka nta rusaku zigira murabizi ko dushaka Kigali ituje, rero iyi modoka yujuje ibyo byose.”
Yongeyeho ko izi modoka zije ari igisubizo ku kibazo cy’ingume ku bucye bw’imodoka zitawara abantu muri rusange zari mu Mujyi wa Kigali, kandi ko abagenzi batagomba kugira impungenge kuri izi modoka kuko abashoferi bazo babihuguriwe.
Ngarambe Charles, Umuyobozi wa Sosiyete y’ubwikorezi ya Kigali Bus Services (KBS), avuga ko nta mpungenge bafite kuri izi modoka kandi ko biteguye kuzigura ku bwinshi cyane ko zifite umwihariko wo kutangiza ikirere.
Ati: “Nta mpungenge dufite zo gukoresha iyi modoka kuko umwihariko w’iyi modoka ntiyangiza ikirere bigenze neza n’imodoka twazagura ari nyinshi mu gihe kizaza kuko zigabanya n’amafaranga dushyira muri mazutu dukoresha mu modoka zisanzwe kandi umwihariko w’undi tugiye kujya kuri moteri yatwaraga amavuta tujye kuri battery.”
Bamwe mu bagenzi bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, babwiye Imvaho Nshya ko bishimiye izi bisi nshyashya za BasiGo, zikoresha umuriro w’amashanyarazi cyane ko bazi ibibi by’imyuka ihumanya ikirere.
Ikuzwe Aime, umwe mu bagenzi bari ku murongo ategereje imodoka, yagize ati: “Izi modoka ni bwo nzibonye ntabwo nari nzizi ahubwo mfite amatsiko yo kuyigendamo nkumva icyo irusha izindi. Kandi kuba ikoresha amashanyarazi ntakibazo kuko duhora twumva badukangurira kwirinda imyuka ihumanya ubwo twiteguye kuzigendamo.”
Mugabe Ardhi na we ati: “Uzi ko Isi yose turi guhangana n’imyuka ihumanya ikirere ubwo n’u Rwanda biratureba. Twagiye tubona moto zikoresha amashanyarazi ubu rero ni imodoka twari dutegereje kuba zije ahubwo nibazane n’izindi nyinshi ntidusigare inyuma mu iterambere.”
Iyi modoka ikoresha amashanyarazi aho bateri yayo yuzura mu gihe cy’amasaha atatu kandi ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 300, ni ukuvuga urugendo rungana no kuva i Kigali werekeza I Rubavu ukagaruka umuriro utarashira.
Kuyigendamo hazajya hishyurwa igiciro gisanzwe nk’icy izindi modoka, aho hazajya hakoreshwa amakarita ya Tap&Go asanzwe akoreshwa mu kwishyura ingendo mu Mujyi wa Kigali.
Imikoranire ya BasiGo n’u Rwanda ije mu gihe Guverinoma yashyize imbaraga mu kuvugurura urwego rwa taransiporo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, aho binateganywa ko mu mezi make ari imbere hazaba hamaze kugezwa bisi zikoresha lisansi zirenga 100 zo kuziba icyuho gihari.
Gahunda ihari ni uko izo bisi zikoresha lisansi zaba inshyashya n’izisanzwe, zose zizagenda zisimburwa buhoro buhoro, kugeza igihe uru rwego ruzasigaramo bisi zikoresha ingufu zitangiza ibidukikije, ku buryo 20% bya bisi zikorera mu Mujyi wa Kigali zizaba zamaze gusimbuzwa bitarenze 2030.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.