Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka ‘Bruce Melodie’ mu muziki,uherereye mu gihugu cy’Ubuhinde yishyizeho igishushanyo ‘tattooage’ kigizwe n’izina rye ndetse n’amafoto y’abana be babiri babakobwa bivugisha abatari bake.
Iyi nkuru yaciye ibintu k’umbunga nkoranyambaga ku wa 27 Nzeri 2027 dore ko uyu muhanzi ataramenyerewe mu kwishushanyaho bikaba bisa naho byatunguye abatari bake.
Bruce Melodie wagiye mu Buhinde muri gahunda zitandukanye n’umuziki yishushanyijeho ku maboko aho hariho amagambo atandukanye arimo n’izina rye ndetse n’amafoto y’abana be.
Mu nkuru dukesha Igihe, nuko iki gishushanyo yashyizweho n’umugabo w’umuhinde uzobereye mu gushushanya ku mibiri y’abantu cyatwaye akayabo k’amadorari 860$ arenga ibihumbi 860Frw.
Abana Bruce Melodie yiyanditseho barimo uwitwa Itahiwacu Britta wavutse mu 2015 ndetse na murumuna we wavutse mu 2019.
Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo ‘A l’aise’ yafatanyije n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo Innoss’B,nyuma yiyi ndirimbo yahise yerekeza mu Buhinde kuburyo adeherutse kugaragara mu itangazamakuru.
Bruce Melodie n’Umuhinde wamushushanyijeho
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990