Bruce Melodie, Meddy na Knowless mu begukanye ibihembo ‘Isango na Muzika Awards(AMAFOTO)

Byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022 kuri Canal Olympia. Umuhango
wo gutanga ibi bihembo witabirwe n’ibyamamare mu muziki, cinema n’ahandi.

Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 14 bigamije kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere
imyidagaduro. Bitangwa ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, abakinnyi ba filime, abatunganya
indirimbo (Producer) mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu rwego rwo gushyigikira urugendo
rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda.

Dukuzumuremyi Jean Leonard wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango [Akora muri Minisiteri
y’Urubyiruko n’Umuco], yavuze ko hari byinshi mu bikorwa bimaze gukorwa mu guteza imbere
umuziki, asaba abahanzi kwegera iyi Minisiteri bakagaragaza icyo babona cyakorwa mu guteza
imbere inganda ndangamuco mu Rwanda.

Uyu muyobozi yavuze ko aho u Rwanda rugeze abantu bakwiye gukoresha inganzo bagaragaza
ibyagezweho. Yashimye abahawe ibihembo, ababwira ko ‘nyuma yo gutsinda urugamba nibwo
urugamba ruba rutangiye’.

Yasabye abahanzi gushyira imbaraga mu kwamamaza ibihangano byabo.

Ati “Mushake n’uburyo mwamamazamo ibihangano byanyu.”

Abegukanye ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021:

Igihembo cy’umuhanzi mushya [Best New Artist] cyegukanwe na Confy. Mbere yo gutanga iki gihembo, Austin yavuze ko ibihembo nk’ibi bikenewe mu muziki. Avuga ko umuhanzi mushya wahawe iki gihembo, ari we muhanzi w’ejo hazaza.

Uncle yavuze ko ‘iyo buri mwaka haboneka umuhanzi mushya bitanga icyizere cy’ejo hazaza
h’umuziki w’u Rwanda’

Confy wegukanye iki gihembo azwi mu ndirimbo zirimo ‘Mali’, ‘Jowana’, ‘Panga’ n’ibindi.
Yavuze ko ashima Imana, ashima abategura ibi bihembo, itangazamakuru, ikipe bakorana n’abantu
bamutoye.

 

Uwamahoro yavuze ko ashima abantu bose bamutoye anashimira Imana. Avuga ko iki gikombe
agituye Bruce Melodie. Ati “Ndabizi ko nawe wantoye. Mwita umuhungu wanjye.”

Icyiciro cy’umuhanzi ukora umuziki wa Gakondo [Best Culture& Traditional Artist] yabaye Ruti
Joel wamamaye mu ndirimbo ‘Igikobwa’. Iki gihembo cyatanzwe na Masamba Intore.

Iki gihembo cyakiriwe na Rugira Patrick, umujyanama wa Ruti Joel. Yashimye abateguye ibi
bihembo, avuga ko ibihembo nk’ibi ‘bidusubizamo imbaraga zo gukomeza gufasha n’abandi
bahanzi’.

Album y’umwaka [Best Album] yabaye ‘Inzora’ ya Butera Knowless. Uyu muhanzikazi yavuze ko
ashima abahanzi bakoranye barimo Social Mula, King James, Aline Gahongayire n’abandi
batandukanye.

Knowless yanashimye byihariye umugabo we Ishimwe Karake Clement wamufashije gutunganya
iyi album.

Indirimbo ihuriweho y’umwaka [Best Collabo] yabaye ‘Away’ y’umuhanzikazi Ariel Wayz na
Juno Kizigenza. Juno yavuze ko ibihembo nk’ibi bituma barushaho gukomeza gukora umuziki.

Uyu munyamakuru wakoze kuri Isango Star, yavuze ko Vestine na Dorcas ari bato ariko ko ibyo
bakora ari ibinini. Anateguza indirimbo yabo nshya igiye gusohoka.

Umuraperi w’umwaka [Best Hip Hop] yabaye Bull Dogg. Iki gihembo cyatanzwe na Fireman,
wavuze ko ‘cyegukanwe n’umu-Tuff Gang nk’ibisanzwe’.

Utunganya indirimbo w’umwaka [Best Producer] yabaye Element wo muri Country Records. Ni
ku nshuro ya kabiri yegukanye iki gihembo. Yavuze ko ashima buri wese ugira uruhare ku
iterambere rye.

Indirimbo y’umwaka [Best Song of the year] yabaye ‘Away’ ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz. Ni
igihembo cya kabiri begukanye nyuma yo kwegukana igihembo mu cyiciro ‘Best Collabo’.

Producer w’ikinyacumi [Producer of the Decade ] yabaye Ishimwe Karake Clement. Uyu mugabo
yashimye Imana, ashima abahanzi bose bicaranye muri studio n’abandi batumye yaguka mu
muziki we.

Umujyanama w’ikinyacumi [Manager of the Decade] yabaye Muyoboke Alex.
Iki gihembo cyatanzwe na Humble Jizzo wavuze ko Muyoboke ari inshuti ye y’igihe kirekire.

Ati“Ni iby’igiciro kinini guhura nawe, hari hashize igihe kinini.’

Muyoboke yavuze ko yarwanye urugamba rw’umuziki Nyarwanda benshi batabyumva. Yishimira
ko hari intera umaze kugeraho kandi hashimishije.

Yavuze ko buri gihe yumva indirimbo ‘Muzadukumbura’ ya Nel Ngabo ashaka kumva urugendo
rw’ibizazane abahanzi banyura ariko abantu ntibumve.

Iki gihembo yagituye abantu babanye nawe barimo Tom Close bamaranye imyaka ine, itsinda rya
Urban Boys ryamwubakiye izina, Dream Boys, Social Mula, Charly na Nina, Paccy, Kid Gaju,
Davis D, Inshuti z’ikirere n’abandi batandukanye.

Yahamagariye abahanzi gushyira hamwe. Iki gihembo yagituye umwana we wavutse ‘ndi mu
muziki akawukuriramo’.

Ati “Imana iguhe umugisha. Ndagukunda cyane’.

Umunyamakuru w’ikinyacumi [Journalist of the Decade] yabaye Uncle Austin. Iki gihembo
cyatanzwe na Kabandana Jean de Dieu wabaye umujyanama wa Bruce Melodie.

Austin yavuze ko yatangiye gukora kuri Radio afite imyaka 15 y’amavuko. Icyo gihe hari ku
isabukuru ye y’amavuko .

Yavuze ko imyaka ishize yose, yabayeho ubuzima bwo gushyigikira umuziki. Ashima
abanyamakuru yakuze areberaho n’abandi bari muri uyu murimo muri iki gihe.

Umuhanzi mwiza w’ikinyacumi [Artist of the Decade] yabaye Meddy ubarizwa muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika. Iki gihembo cyatanzwe na Karangwa Martin washinze Ishusho Ltd

Umuhanzikazi mwiza w’ikinyacumi yabaye Butera Knowless. Yavuze ko gukora umuziki uri
umukobwa ‘ntabwo byoroshye’. Avuga ko uhura na byinshi byatuma uwuvamo.

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *