Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo ishingiye ku isengesho yasenze ubwo yarafungiye i Burundi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yise ‘Urabinyegeza’ ikubiyemo ubutumwa bw’inkuru mpamo y’ibyamubayeho ubwo yari afungiye i Burundi.

Tariki 9 Nzeri 2022  ku mugoroba nibwo iyi ndirimbo yagiye hanze,nyuma yo kuva mu Burundi aho yari yagiye gukorerayo ibiteramo agahurirayo n’uruva gusenya.

Iyi ndirimbo yise ‘Urabinyegeza’ Melodie yasobanuye ko  ari inkuru mpamo ishingiye kubyamubayeho i Bujumbura ubwo yafungwaga biturutse ku bwumvikane bucye yagiranye n’umushoramari Bankuwiha Toussain.

uyu muhanzi yasobanuye ko ubwo yarageraniwe ari mu gihome yasenze cyane bikaza kurangira mu masengesho yasengaga havuyemo indirimbo.

Yagize ati “Ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo, mu bihe bishize nanyuze mu bihe by’umwijima, narasenze ndi muri kasho, indirimbo ivuka mu masengesho yanjye. Iyi ndirimbo ndayibatuye.”

Bruce Melodie akubutse mu Burundi aho yari yagiye gukora ibitaramo  bibiri byitabiriwe ku rwego rwo hejuru ndetse Abarundi bamwereka urukundo ruhebuje nubwo yari yabanje guca mu inizira ifunganye.

Ubwo yagerag i Kigali yabwiye itangazamakuru ko abarundi bamwakiriye neza kuburyo abyishimira anongeraho ko yagiranye ikibazo n’umuntu umwe ko bidakwiye gushyirwa ku Barundi bose.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *