Buhigiro Jacques wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Amafaranga yitabye Imana

Buhigiro Jacques wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Amafaranga, Agahinda karakanyagwa,Nkubaze Primus n’izindi yitabye Imana aguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Inkuru dukesha IGIHE uuko umwe mu inshuti za Nyakwigendera  yahamije ko uyu musaza yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mata 2022.

yagize Ati “Yitabye Imana azize uburwayi, mu minsi ishize yafashwe na Stroke ajyanwa kwa muganga none birangiye yitahiye.”

Uyu musaza utabarutse afite imyaka 78 yanakinnye muri Rayons Sport igitangira aho yari nyezamu

Buhigiro yitabye Imana yari umuganga ufite ivuriro rivura abakinnyi b’amakipe y’Igihugu mu ma federasiyo atandukanye agakorana bya hafi na Minisiteri y’Imikino.

Uwaririmbye “Amafaranga yo gatsindwa yo kabyara” agaya abahanzi baganya -  Kigali Today

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *