Burera: Abarembetsi bane barashwe barapfa bazira kurwanya inzego z’umutekano

Inzego zishinzwe umutekano zaguye gitumo itsinda ry’abarembetsi, bari bikoreye kanyanga bayikuye mu gihugu cya Uganda, bagerageza kuzirwanya biviramo bane muri abo barembetsi kuraswa bahita bahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bushenya Akagari ka Bushenya mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, mu ijoro rishyira uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2022.

Ni mu gace kari mu ntera ya kilometero enye uturutse ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Ubwo iryo tsinda ry’abarembetsi ryari rihageze, bitwaje n’intwaro gakondo, abapolisi bagerageje kubahagarika barabyanga, ahubwo batangira kubarwanya, byaviriyemo umwe kuraswa ahasiga ubuzima abandi bahita biruka.

Amakuru yizewe Kigali Today yamenye, ni uko abo birutse, nyuma y’iminota micye cyane bikimara kuba, bahise bagaruka aho ibyo byabereye, bagerageza kurwanya Polisi bakoresheje ibiti by’ibisongo, imipanga n’izindi ntwaro gakondo bari bitwaje, bagira ngo batware kanyanga zabo bari babatesheje, biba ngombwa nanone ko abapolisi birwanaho barasamo abandi batatu na bo bahita bahasiga ubuzima.

Abarashwe uko ari bane imyirondoro yabo ntiyahise imenyekana.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemereye Kigali today ko abo barembetsi barashwe.

Mu butumwa bugufi kuri telefoni y’umunyamakuru, yagize ati “Ubwo abapolisi bari mu bikorwa byabo byo kurwanya magendu, abantu bari bikoreye ibiyobyabwenge bambutse umupaka bakoresheje inzira itemewe, bahawe umuburo n’abapolisi babasaba guhagarara baranga ahubwo batangira kubarwanya bakoresheje imihoro n’ibisongo bari bitwaje, byatumye haraswamo 4 muri bo, hafatwa n’undi umwe wahise atabwa muri yombi”.

Akomeza ati “Ibindi bijyanye n’iraswa ryabo ndetse n’imyirondoro y’abarashwe biracyari mu iperereza, inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana”.

Polisi yabashije gufata umwe muri abo barembetsi, akaba akomoka mu Karere ka Gicumbi ahita atabwa muri yombi.

Yanabatesheje litiro ziri hagati ya 450 na 500 za Kanyanga bari bikoreye, abapfuye bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Butaro.

Src:Kigalitoday

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *