Burera:Abantu 58 bagiye mu bitaro nyuma yaho banyweye ubushera mu bukwe bikekwa ko buhumanye.

Nyuma yaho batashye ubukwe kwa MBARAGA Philemon wari wacyuje ubukwe bw’umukobwa we,abantu 58 bagaragaje ibimenyotso bisa aribyo guhitwa, kuruka,kubabara munda no gucika intege  bahita bajyanwa mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Kinoni.

Ubu bukwe bwabaye tariki 04 Mutarma 2022 mu murenge wa Kinoni,akagali ka Ntaruka,Umudugudu wa Gikoro,  Akarere ka Burera.

Nyuma yaho ikigo nderabuzima cya Ntaruka kiboneye iki kibazo, bahise bashaka amakuru arambuye maze haza kumenyekana ko aba bantu batashye ubukwe kwa MBARAGA Philemon washakanye na NYIRAKANYANA Venantie  maze bagafata ibyo kurya  no kunywa  muri ubu bukwe bikaza kubatera ubu burwayi.

Mu bantu bari bamaze kugaragaraho ubwo burwayi bagera kuri 58 muribo harimo 2 bari barembye cyane boherejwe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango bahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho, abandi bahawe ubutabazi bwihuse burimo (Rehydration using Langer lactate,Cipro na ORS) bibafasha kudatakaza amazi menshi mu mubiri kandi banahabwa n’inyigisho ku bijyanye nisuku y’ibiribwa ndetse n’inyigisho ku isuku y’amazi bakoresha.

Nyuma yaho ubu burwayi bugaragariye ,hitabajwe inzego zitandukanye zirimo itsinda ryaturutse ku Bitaro bya Butaro rishinzwe kurwanya Ibyorezo (MUHAYEMARIYA Jean de la Paix &NIYONZIMA Emmanuel),umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere(GACAMANZA Emmanuel),umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kinoni(NYIRASAFARI  Marie),ndetse n’umukozi wa RIB ku murenge.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ntaruka(UWAMAHORO Esperance),umukozi ushinzwe isuku n’abajyanama bubuzima ku kigo nderabuzima cya Ntaruka bafatanyije n’itsinda rya turutse ku Bitaro bya Butaro,umukozi wa RIB ku murenge,umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere,umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kinoni maze basura umuryango wakoresheje ubukwe bwanduriyemo aba bantu.

Iri tsinda ryakoze ubugenzuzi kucyaba cyateye ubu burwayi kuri aba bantu.

  1. Isuku y’umuryango( isuku y’ibikoresho bakoresheje benga ibinyobwa byakoreshejwe mu bukwe,isuku y’ubwiherero)
  2. Aho umuryango uvoma amazi akoreshwa buri munsi
  3. Kuganira na banyirurugo ku bijyanye nuko bateguye ibyo kunywa
  4. Hafashwe ibizamini ( sample) ku binyobwa,ku mazi no kubarwayi

Abagize itsinda baganiriye naba nyirurugo bagaragaje ko bateguye ubushera banategura ikigage .mu gutegura ubushera bakoresheje amazi aturutse muri ya ruhurura mu rwego rwo gufungura (Dilution) ikivuge cyavuyemo ubushera,ba nyirurugo bakomeje bagaragaza ko abantu bagaragaje uburwayi ari abanyoye kuri ubwo bushera bwenzwe nuwitwa MPAKANIYE Emmanuel usanzwe wenga ubushera mu gasantere ka NYANGA.

Itsinda ryasabye umurenge n’ikigo nderabuzima kwifashisha inzego z’ibanze zegereye abaturage ,abajyanama b’ubuzima gukomeza gukurikirana abantu bose bakomeza kugira ibimenyetso koherezwa ku kigo nderabuzima ku buryo bwihuse kugirango bafashwe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *