Mu gihe mu Mirenge yose igize Akarere ka Burera hakomeje Ibikorwa bijyanye n’Icyumweru cyahariwe kurwanya Imirire mibi n’Igwingira , ku gicamunsi cy’uyu wa 5, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney yatangije ku mugaragaro irerero ry’abana bato b’abakozi ba Mine ya GIFURWE n’abayituriye.
Mine ya Gifurwe iherereye mu Karere ka Burera,umurenge wa Rugengabali,akagari ka Nyanamo.
Uyu muhango kandi witabiriwe nabandi banyacyubahiro batandukanye barimo,Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Dancilla Nyirarugero,umuyobozi w’akarere ka Burera Marie Chantal Uwanyirigira ,umuyoboz wa Mine Gifurwe Mr. Jean Malic Kalima, ndetse n’Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey
Mu ijambo Minisitiri Gatabazi yagejeje ku bitabiriye ibi birori yashimye ubuyobozi bwa Mine ya GIFURWE ku bw’iri rerero. Ababyeyi b’abana baharererwa bashimye umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame kuri gahunda nyinshi zigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda harimo niyi y’amarerero y’abana bato.
Iri Rererero ryubatswe n’ikirombe cya GIFURWE Wolfram Mining & Processing Ltd nk’uruhare rwacyo muri gahunda ya Leta ijyanye no kubaka amarerero y’abana bato yujuje ibisabwa.
Kugeza ubu iri Rerero ritangiranye abana 30 rikaba rifite intego yo kugeza ku bana nibura 50. Iri rerero rikaba rizjya ryacyira abana bari mu cyigero cy’amezi 6 kugeza ku mezi 59.
Itangizwa ryiyi ECD ryagizwemo urihare na UNICEF mu rwego rw’ubujyanama n’imyiteguro.
Hon.Min Gatabazi ubwo yahaga umwana amata
Bafashe n’umwanya wo gucinya akadiho nabitabiriye ibi birori
Igikoni kizajya gitegurirwamo ifunguro ry’abana
Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey
Hon.Mininisitiri Gatabazi ashyira umwana ku mwicungo