Kuri uyu wagatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 mu karere ka Burera, umurenge wa Rugengabali,Itorero Anglican ubucidikoni bwa Rugendabare, basezeranyije imiryango 40 yabanaga idasezeranye gikirisitu.
Ni umuhango wayobowe na Archdeacon NZABANITA Noël usanzwe ayobora ubucidikoni bwa Rugendabare, hamwe na Archdeacon Kabaragasa Jean Baptiste uyobora ubucidikoni bwa Nyamutera.
Iri torero ryahisemo gusezeranya iyi miryango imbere y’Imana mu rwego rwo kubafasha kubana neza yaba muburyo bw’umubiri n’umwuka. Bityo n’abana bakomoka muri iyi miryango bafashwa na compassion yiri torero bazakurire mu muryango w’ubukiye ku mahame ya gikirisitu.
Ubwo ikinyamakuru umuringa.net cyakoraga iyi nkuru,wabonaga iyi miryango yishimiye ko yateye intabwe yogusezerana imbere y’imana.Imiryango 7 muri iyi 40 tariki 25 Gashyantare yari yabanje gusezerana imbere y’amategeko ,bivuzeko indi miryango 33 yo yari yarasezeranye mbere mu mategeko.
Abasezeranye bose bari baberewe n’umwambaro w’ubukwe mu makoti meza abandi bambaye udutimbatimba.
Twaganiriye n’umwe mu miryango yasezeranye y’uwitwa Ruganwa Anastase adutangariza ibyishimo yatewe nuku gusezerana imbere y’Imana ati “turishimye rwose ntiwakumva uburyo tunezerewe mu mitima yacu,twateye intambwe ya gikirisitu,ubu ntitugitewe ipfunwe no kuba tubana tudasezeranye muburyo bwa gikiristu,Yasoje avugako ubu bagiye kugumya kwita kubana babo babigisha inzira yo kuba abakirisitu bahamye mu rwego rwo kwereka itorero babarizwamo rya Anglican ko babahaye ifatizo rya gikirisitu rihamye.”
Twaganiriye na Pasiteri Nzabanita Noël atubwira ko bateguye iyi gahunda mu rwego rwo gufasha iyi miryango kubana gikirisitu .
Yagize ati”Twahiguye umuhigo wo gufasha iyi miryango kubana isezeranye mu buryo bwa gikirisitu, tuzakomeza kubaba hafi mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira mu gukura mu mwuka, no gukomeza kubafasha kwita no guha uburere bukwiye abana babo nkuko dusanzwe tubifite mu inshingano zacu.Turishimye kandi nabo barishimye.”
Itorero Anglican mu Rwanda rifite Diyoseze 11 arizo Butare,Byumba, Nyaruguru, Gahini, Gasabo, Kibungo. Kigali, Kigeme ,Kivu ,Shyira na Shyogwe.
Mu Rwanda iri torero riyobowe na Archbishop Laurent Mbanda ,rikaba ryashinzwe n’umusirikare w’Umumisiyoni ukomoka mu bwongereza witwa Geoffrey Holmes wari uturitse i Kabare muri Uganda ,aritangiriza i Gahini mu karere ka Kayonza mu 1925.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube