Mu butumwa bwo kuri Twitter, umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara uvuga ko warashe “ibisasu byinshi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura” ahagana saa tanu z’ijoro (23h) ryacyeye.
RED Tabara yongeyeho iti: “Twanakozanyijeho mu gihe nibura cy’isaha imwe n’abasirikare bo muri bimwe mu birindiro birinda ikibuga cy’indege”.
Abakozi bamwe bo ku kibuga cy’indege bavuze ko bumvise ibisasu n’urusaku rw’amasasu ariko ko ingendo z’indege zitahungabanye.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Floribert Biyereke yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, abwira BBC ati: “Jyewe nta bo mbona, bari hehe?”
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ni cyo gikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva mu Burundi.
Ni mu gihe haburaga amasaha ngo kuri iki cyumweru Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yerekeze i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).
Ni yo nama ya mbere umukuru w’igihugu cy’u Burundi agiye kwitabira ubwe kuva mu 2011 ubwo uwari Perezida Pierre Nkurunziza yayijyagamo.
Inyeshyamba za RED Tabara, bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo, zishinjwa na leta y’u Burundi guhabwa ubufasha n’u Rwanda, ibyo RED Tabara n’u Rwanda bihakana. Zivuga ko ziharanira ko mu Burundi habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko.
Zavutse zikurikira igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza ryaburijwemo mu 2015. Hari nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu itavugwaho rumwe, bigateza imyigaragambyo yiciwemo abantu.
Mu gihe gishize izi nyeshyamba zakoze ibindi bitero ku butaka bw’u Burundi.
Inkuru ya BBC
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube