Rusesabagina Paul wari wafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo iby’iterabwoba byanatumye hari inzirakarengane z’Abanyarwanda bitaba Imana, nyuma akaza kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, bwa mbere yavuze ku ifungurwa rye, avuga ko ryagezweho kubera ubuvugizi n’igitutu by’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.
Imbazi za Perezida zaje zishyira akadomo ku gihano Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 na Nsabimana Callixte Sankara wari warakatiwe imyaka 20, ndetse n’abandi bantu 18, basohokaga mu Gereza.
Paul Rusesabagina wari umaze imyaka ibiri n’igice afunzwe, ndetse na Nsabimana Callixte Sankara, barekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse uwo munsi barekuriweho, hanagaragaye amabaruwa bandikiye Umukuru w’Igihugu, basaba imbabazi.
Mu ibaruwa yanditswe na Paul Rusesabagina, yasabaga Umukuru w’u Rwanda guca inkoni izamba, akamurekura kuko ageze mu zabukuru ndetse akaba afite n’uburwayi.
Yavugaga kandi ko naramuka abonye ayo mahirwe, akagera hanze, azaba aciye ukubiri n’ibikorwa bya Politiki by’umwihariko ko ntaho yari kuzongera kugira icyo ahurira na cyo kuri politiki y’u Rwanda.
Gusa Paul Rusesabagina mu byo yatangaje bwa mbere ku ifungurwa rye, yabusanyije n’imbabazi yahawe, ahubwo avuga ko yarekuwe kubera igitutu cyokejwe u Rwanda.
Yabitangarije mu kiganiro cye cyatambutse mu ihuriro ryiswe Oslo Freedom Forum, ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, aho iki kiganiro cye cyatambutse atahibereye imbonankubone.
Yavuze ko “Ubu ndishyira nkizana kubera ijwi ryanyu ndetse n’ay’abandi benshi nkamwe. Ni ibyishimo n’icyubahiro kuba mbagejejeho ijambo. Igihe nk’iki umwaka ushize, nari ndi muri Gereza.”
Yagarutse kandi ku ruhare rw’abakobwa ba Rusesabagina, barimo Carine Kanimba wakunze kugaragara mu bikorwa byo gusaba ko umubyeyi we arekurwa, ari na we wagize uruhare mu kugira ngo atange ikiganiro muri iri huriro ryateguwe n’Umuryango Human Rights Foundation uharanira Uburenganzira bwa muntu.
Ati “Mwumvise inkuru y’abakobwa banjye banitabiriye Oslo Freedom Forum, mwese mwashyize hamwe mukora ubuvugizi bwo kugira ngo ndekurwe, aho nari mfungiye impamvu za politiki, ku bwanjye mwageze ku ntsinzi.”
Rusesabagina yakomeje avuga ko kuba ubu ari kwidegembya, ngo bigaragaza ko “iyo uhagurukiye icyo wizera, iyo mushyize hamwe kandi mugengwa n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na Demokarasi, uratsinda.”
Yakomeje avuga ko ngo hakiri byinshi byo gukora mu gukora ubuvugizi kugira ngo hubahirizwa ayo mahame remezo yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bice binyuranye muri Afurika yo hagati ndetse n’ahandi.
Iri jambo rya Paul Rusesabagina ryumvikanamo ko yafunguwe kubera ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, mu gihe bizwi ko yafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.