Byari amarira n’agahinda mugushyingura, Umubyeyi n’umwana we baguhe mu mpanuka ubwo bari bagiye mubirori by’inshuti z’umuryango wabo

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 203, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Kigali ku muhanda uva i Nyamirambo ugana Ruliba, yahitanye abantu batandatu.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa ‘minibus’ yakoze impanuka i saa Yine aho yari iturutse i Kigali irimo umuryango wihurije hamwe ugiye gusura benewabo mu Karere ka Kamonyi.

Ubwo impanuka yabaga abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima barimo Ngirinshuti Innocent w’imyaka 43 n’umwana we Mugisha Nshuti Miguel w’imyaka itanu, Undoyeneza Venantie wari ufite 42, Mpinganzima Sylvia wa 32, Alvin w’irindwi na Musoni Olivier wa 11.

Abari muri iyi modoka bafitanye isano naho Ngirinshuti n’umuhungu we bayiguyemo bari inshuti z’uyu muryango, bari bagiye kwifatanya na bo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nzeri 2023, byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera kuri Ngirinshuti Innocent n’umwana we Mugisha Nshuti Miguel, mu muhango wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Kicukiro.

Umwe mu barokotse iyi modoka watanze ubuhamya, yavuze ko bagendaga bageze ahazwi nka Norvège imodoka igacika feri ikarenga umuhanda bamwe bagahita bapfa, abandi bagakomereka.

Umugore wa Ngirinshuti washyinguye umugabo we n’umwana umunsi uwe, Uwimana Nadia, yavuze ko umugabo we yamubereye indashyikirwa kandi ko n’umwana we yamweretse urukundo kugeza ku gupfa.

Ati “Innocent mu myaka yose twabanye byari byiza, ndagushimira ko wanyigishije kubana n’abantu. Ndamushimira ko yankunze akampindurira ubuzima n’izina agatuma nitwa mama w’abana. Ndamushimira.”

“Mugisha yari umwana udasanzwe watangaga urukundo, waramurebaga ukamubonamo ikindi kintu. Buri gihe yarabyukaga akambwira ngo umeze neza ntabwo urwaye? Namubwira ko meze neza akambwira ngo ndagukunda, umunsi mwiza, kugeza no ku munsi wa nyuma ni ryo jambo yambwiye.”

Ngirinshuti ni umwe mu bakozi batangiranye n’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol. Ubuyobozi bw’uru ruganda rwamushimiye umusanzu yatanze mu iterambere ryarwo ndetse rwizeza umuryango ko ruzakomeza kuwuba hafi.

Ngirinshuti n’umuhungu we Mugisha bashyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Iyi mpanuka yaguyemo abantu batandatu bafitanye isano abandi batanu barakomereka.

Umugore wa Ngirinshuti atanga ubuhamya mu muhango wo gusezera kuri ba nyakwigendera

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *