Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu munsi yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth , CHOGM aho yaje avuye ku mupaka wa Gatuna ahagejejwe n’indege ya kajugujugu nyuma agafata imodoka yerekeza Kigali.
Akigera mu mugi wa Kigali yasanze abaturage benshi ku mihanda biteguye kumwakira. Mu nyubako zitandukanye za Nyabugogo abaturage bari ikivunge bapepera uyu muyobozi.
Umutekano wari wakajijwe mu mihanda kuva Nyabugogo uzamuka Muhima ugakomeza mu mujyi ndetse no mugice Kimihurura umutekano wari wakajijwe.
Uyu munyacyubahiro akimara kubona ibibaye ku mihanda ya Kigali,byamwanze munda ubundi asimbukira ku rukuta rwe raw Twitter ashimira abanyarwanda uko bamwakiriye.
Yagize ati “Nageze i Kigali mu Rwanda, aho nitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM). Ndashimira Abanyarwanda ku ikaze mwampaye. Murakoze cyane!
Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame,gusa hamaze iminsi hashakwa igisubizo cy’umubano utari umeze neza wibihugu byombi ,ngo byongere bigenderane aho ubona ko ibimaze gukorwa ari byinshi, kandi bikaba bitanga ikizere cy’umubano mwiza.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu