Byari ibirori bibereye ijisho Uwimana Clarisse,asezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus(Amafoto)

Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, Uwimana Clarisse, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Muri Kiliziya ya Sainte Famille,niho isezerano rya Uwimana na Kwizera barihamirije imbere y’Imana, inshuti n’imiryango yabo ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nzeri 2022.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wari wabanje kuba mu busitani bwa Heaven Garden Rebero.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ab’ibyamamare nka Intore Massamba wasohoye Uwimana mu nzu na Butera Knowless uri mu bamwambariye mu gihe Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Evelyne Umurerwa yamubereye maraine.

Kwizera yasabye, anahabwa Uwimana Clarisse nyuma y’uko aba bombi bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.

Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwa cyane kugeza ubwo mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2022, Kwizera yarambikaga ivi ku butaka agasaba Uwimana Clarisse ko bazabana akaramata, akamubera umugore w’amahitamo ye.

Kuva icyo gihe ni bwo bahise batangira umushinga w’ubukwe ndetse ku wa 18 Kanama 2022 bahamije iryo sezerano imbere y’amategeko.

Uwimana Clarisse ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe; yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM na B&B FM Umwezi akoraho uyu munsi.

Umunyamakuru wa RBA, Umurerwa Evelyne ni we wabaye Marraine wa Uwimana Clarisse

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *