Byinshi byagumye kwibazwa nyuma yaho Perezida Salva Kiir yagaragaye yinyarira mu ruhame

Salva Kiir Perezida wa Sudani y’Epfo,yahuye nuruva gusenya ubwo yagaragaye mu mashusho yinyarira imbere y’imbaga ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza iki gihugu mu mugango wo gutaha wa Juba-Terekeka.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho uyu mukuru w’igihugu cya Sudani y’amajyepfo aho yinyariye mu ruhame imbere y’abaturage ndetse nabandi banyacyubahiro batandukanye.

Salva Kiir ubu umaze kugira imyaka isaga 71 yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2011 nyuma y’uko iki gihugu gitangiye kubaho. Kuva icyo gihe cyakomeje kurangwa n’ibibazo by’ingutu byiganjemo amakimbirane n’ubukene aho 82% abaturage bacyo bakennye.

Aya mashusho agaragaza ko arwaye bikomeye. Haribazwa niba azakomeza umugambi yari afite wo kwiyamamariza indi manda dore ko ishyaka rya SPLM muri Werurwe 2022 ryari ryamutanzeho umukandida ngo azongere kwiyamamariza muwa 2023.

Bizaba ari ubwa mbere habayeho amatora muri iki gihugu kuva cyabona izuba mu wa 2011 kuko Perezida Salva akiyoboye nk’uwari ayoboye inyeshyamba zagihaye ubwingenge ariko hakaba hatarigeze habaho amatora y’abaturage kuva icyo gihe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *