Muri Cameroon, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri Kiliziya barayitwika ndetse bashimuta abantu umunani barimo abapadiri n’umubikira.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon mu gace ka Nchang. Kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba iki gitero.
Musenyeri Andrew Nkea ureberera diyosezi iyi kiliziya ibarizwamo yabwiye BBC ko aba bantu bashimuse aba bapadiri n’umubikira bari kwaka amafaranga Kiliziya Gatolika muri iki gihugu.
Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon hamaze iminsi hari ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku makimbirane y’abavuga Icyongereza n’Abavuga Igifaransa.
Izi mvururu zimaze kugwamo abarenga 6000 mu gihe abandi barenga miliyoni bavuye mu byabo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990