Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta yemeje iyi kipe izava ku kibuga cya Camp Nou mu gihe kingana n’umwaka umwe ubwo izaba iri kuvugururwa.
Imirimo yo kuvugurura iyi stade iteganijwe gutangira muri 2022.
Muri gahunda harimo kongerera iyi stade imyanya 11,000 bigatuma igera ku 110.000 by’abafana yakira.
mu uduce tuyikikiye harimo ububiko bw’ikipe n’ingoro ndangamurage yayo nabyo bizavugururwa.
Kugira ngo akazi gatangireiyi kipe izafata amafaranga menshi y’inguzanyo aziyongera ku bibazo by’amikoro ifite.
Bivugwa ko iyi kipe ikomeye iri mu biganiro na banki yitwa Goldman Sach ngo ishoremo imari,aho ishobora kwemera gutanga inguzanyo ingana na miliyari 1.27 z’amapawundi- ariko abanyamuryango ba Barcelona na bo bagomba kubanza kubyemera.
Bizaba ari icyemezo gikomeye kuko iyi kipe iheruka gutangaza igihombo cya miliyoni 408 zamapawundi mu minsi ishize.
Laporta yatangarije radiyo yo mu mujyi wa Catalona yitwa Rac1 ati: “’(Camp Nou nshya) ni ingenzi mu mibereho y’ikipe ndetse n’ejo hazaza.
“Ingaruka bizagira kuri Barca ni ingenzi kuko bizadufashaguhangana n’abao duhanganye bakoze ibikenewe.
Nk’uko ikinyamakuru ARA cyabitangaje,FC Barcelona ntiyashobora kubaka inakinira kuri Camp Nou. Kubera iyo mpamvu, perezida Joan Laporta yashyize ahagaragara ko bishoboka ko Blaugrana yakinira kuri Estadi Olimpic Lluis Companys, yahoze ikiniraho mukeba Espanyol bahanganye mu mujyi.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube