Imbere y’abarimo Perezida Paul Biya wari witabiriye ibirori biryoheye ijisho byo gufungura irushanwa, Cameroun yatangiye isatira, ariko ntiyabyaza umusaruro uburyo burimo ubwabonywe na Vincent Aboubakar wateye umupira ku ruhande mu minota ya mbere mbere y’uko na Karl Toko-Ekambi acenga umunyezamu Hervé Koffi ariko ntabone izamu.
Burkina Faso yakinnye idafite batanu banduye COVID-19 ndetse n’umutoza Kampu Malo wari wasimbuwe na Firmin Sanou umwungirije, yafunguye amazamu nyuma y’uburyo butatu bukurikiranye bwahinduwe imbere y’izamu rya Cameroun, umupira wa nyuma watewe na Bertrand Traoré ntiwagerwaho n’umunyezamu André Onana maze ubonezwa mu izamu na Gustavo Sangaré ku munota wa 23.
Cameroun yari imbere y’abafana, yakinaga nabi muri iyo minota, ariko yikosoye ahagana ku munota wa 40 ubwo Bertrand Traoré yabuzaga André-Franck Zambo Anguissa gukina bari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’Umunya-Algerié, Mustapha Ghorbal, ahamagarirwa kureba ku ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR] ndetse atanga penaliti yinjijwe na Vincent Aboubakar.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Nouhou Tolo yatewe imbaraga n’abari kuri Stade d’Olembé ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 60, yinjira mu rubuga rw’amahina aho yateye umupira ariko ahura na Issoufou Dayo wamukiniye nabi. Kuri iyi nshuro, ntabwo umusifuzi yagombereye kureba kuri VAR, ahubwo yatanze penaliti ya kabiri na yo yinjizwa na Vincent Aboubakar.
Mu gice cya kabiri, Kapiteni wa Burkina Faso, Bertrand Traoré, yashatse gutungura André Onana ku mupira uteretse, ariko uyu munyezamu wa Cameroun asubiza umupira inyuma.
Ku munota wa 59, Vincent Aboubakar yatsinze igitego cya gatatu, ariko Moumi Ngamaleu wari winjiranye umupira bigaragazwa ko yari yaraririye. Muri iyo minota, Cameroun yabonyemo kandi uburyo bw’ishoti ryatewe na Zambo Anguissa rica ku ruhande rw’igiti cy’izamu rya Koffi mu gihe Aboubakar yahushije ubundi buryo bukomeye ku munota wa 77.
Iminota 90 yarangiye Cameroun itsinze ibitego 2-1 biyihesha gutangirana amanota atatu mu Itsinda A mu gihe undi mukino uhuza Ethiopia na Cap-Vert guhera saa Tatu kuri Stade d’Olembé.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube