Carlos Ferrer umutoza watozagaikipe y’igihugu Amavubi yagizwe umutoza wa Belarus asabwa ikintu gikomeye

Carlos Alós Ferrer umugabo ukomoka mu gihugu cya Umunya-Espagne ,akaba yaramaze umwaka umwe n’amezi 6 atoza Amavubi, yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Belarus, asabwa kuyiha umusaruro mwiza arimo kuyigeza mu Gikombe cy’u Burayi cya 2024.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Belarus,riyobowe na  Nikolai Sherstnev bahaye amasezerano Carlos Ferrer amasezerano azarangirana na 2024, ariko akaba ashobora kongerwa mu gihe yagera ku byo yasabwe.

Gusa ibikubiye mu masezerano bisaba gukora cyane kuko yasabwe kugeza ikipe y’igihugu cya Belarus muri EURO 2024 no kwitwara neza mu mikino ya UEFA Nations League ya 2024/25.

Nyuma yaya masezerano ishyirahamwe rya Ruhago muri Belarus ryatangaje ko abatoza bazamufasha mu mirimo bazatangazwa vuba.

igihugu cya Belarus kugeza ubu kiri ku mwanya wa 98 ku rutonde rwa FIFA ku isi uyu manya ikaba yaruwushyizweho ku rutonde ruherutse gusohorwa.

Carlos Alós Ferrer abonye aka kazi nyuma yo kunanirwa gutanga ibyishimo ku bakunzi y’ikipe y’igihugu Amavubi dore byamunaniye  gufasha Ikipe y’Igihugu kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023,ndetse n’imikino yose yakinnye uko ari 12 yatsinzemo umwe muri itanu ya gicuti, anganya itanu irimo itatu y’amarushanwa mu gihe yatsinzwe itandatu irimo ine y’amarushanwa. Muri iyo yose, Amavubi yinjijemo ibitego bine, atsindwa 13.

Carlos Alós Ferrer yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Belarus

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *