Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Laurent Lengande, bwahishuye impamvu abasirikare bane b’u Bufaransa baterewe muri yombi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangui kuri uyu wa 20 Gashyantare 2022, bunemeza ko batangiye gukorwaho iperereza.
Aba basirikare bafashwe ubwo bari baherekeje Umugaba Mukuru w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MINUSCA, Gen. Stephane Marchenoir, bari basanzwe barinda, ubwo yari agiye mu Bufaransa.
Nk’uko Le Monde yabitangaje, Lengande yavuze ko aba basirikare bari bikwije intwaro kandi bambaye impuzankano z’ingabo z’u Bufaransa, iz’uButaliyani, Romania na Bulgaria, imodoka barimo nayo nta birango ifite; habe n’icy’Umuryango w’Abibumbye (UN) babereye mu butumwa.
Yagize ati: “Mu modoka yaketswe, harimo pisitoli enye za automatic, imbunda [ziringaniye] enye, mashini gani hamwe na za gerenade, kandi aba bagabo bane bari muri metero 30 uvuye aho imodoka za Perezida zari zigiye kunyura.”
Laurent Lengande yasobanuye ko ubwo iyi modoka yakekwaga, abashinzwe ubutasi bahise bayikurikira, bata muri yombi aba basirikare, ubu bakaba batangiye guhatwa ibibazo mu rwego rw’iperereza, kugira ngo ukuri kumenyekane.
Ubuyobozi bwa Leta ya CAR yemeza ko aba basirikare bageze ku kibuga cy’indege mbere gato y’uko indege yari itwaye Perezida Faustin-Archange Touadéra imuvanye mu Bubiligi igwa. Harakekwa umugambi wo gushaka kumwica.