Abasirikare barinda Perezida wa Centrafrique barashe Abapolisi icumi ba Misiri bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu,barabakomeretsa.
Aba bapolisi barasiwe ku kibuga cy’indege cya M’Poko mu murwa mukuru Bangui kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi, ubwo bari baje gusimburana na bagenzi babo basoje ubutumwa.
Itangazo ryasohowe na Minusca, rivuga ko ubwo abo bapolisi bari bagiye kwerekeza ku cyicaro cyabo, barashweho n’abashinzwe kurinda Perezida ku mpamvu zitaramenyakana dore ko ngo abo bapolisi nta ntwaro bari bafite.
Mu gihe bashakaga uko bahunga ayo masasu, imodoka yabo yagonze umugore wari uri hafi aho ahita yitaba Imana.
Minusca yamaganye ubwo bushotoranyi, isaba Leta ya Centrafrique gutangiza iperereza kugira ngo hamenyekana icyabiteye.Iperereza ryahise ritangira kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe imbere y’ubutabera.Misiri ifite ingabo zisaga 900 ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube