Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yatoye umushinga w’itegeko wemeza ko mu bihugu 27 bigize uwo muryango hatangira gukoreshwa chargeurs zo mu bwoko bwa USB-C, zifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu bikoresho byinshi bya telefone kandi zikabasha gufasha ba nyirazo kwinjiza umuriro mu bikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa guhanahana amakuru.
Ni itegeko benshi bemeza ko rije gushyira mu gihombo uruganda rwa Apple rwari rufite chargeurs zihariye zikora muri telefone cyangwa mudasobwa zakozwe n’urwo ruganda gusa.
Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko abadepite 602 batoye bemeza uwo mushinga kuri 13 bawanze.
USB-C ni ubwoko bwa chargeurs zikunze gukoreshwa n’abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bya android, zigakundirwa ko byoroshye kuzikoresha ku bantu benshi bitandukanye n’iza Apple zikoreshwa n’abantu bake.
Ikindi EU ishaka ni ukugabanya umubare w’ibyuma byinshi by’ikoranabuhanga biteza akavuyo iyo bishaje, bikangiza ibidukikije.
Biteganyijwe ko kugeza mu 2024, telefone nshya zose, tablets, cameras n’ibindi bizajya Bizana na chargeurs zo mu bwoko bwa USB- C. Mu 2026 uwo mwanzuro uzatangira gukoreshwa no kuri mudasobwa.
EU ivuga ko uyu mwanzuro uzagabanyaho toni 11000 z’imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga u Burayi bwajyaga bwakira, bitume hazigamwa miliyoni 250 z’amadolari yakoreshwaga buri mwaka mu kugura chargeurs nshyashya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu