Icyamamare muri siporo y’amagare Chris Froome umaze gutwara Tour de France inshuro enye, yatangaje ko azitabira Tour du Rwanda ya 2023 izaba hagati ya tariki ya 19 n’iya 26 Gashyantare.
Froome w’imyaka 37, yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023, mu mashusho y’amasegonda 42 yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Tour du Rwanda.
Yagize ati “Muraho mwese, ni Chris Froome. Nejejwe no gutangaza ko nzasiganwa muri Tour du Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare. Bizaba ari inshuro ya mbere muri Afurika, nzagira inararibonye yo gusiganwa mu Rwanda kandi niteze ko rizaba ari isiganwa ridasanzwe.”
AMAKURU AGEZWEHO
Umwongereza Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye yemeje ko azitabira Tour du Rwanda iteganyijwe kubera mu rw'Imisozi 1000 ku wa 19-26 Gashyantare 2023. pic.twitter.com/t9wiJZ5pJb
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 15, 2023
Froome ukomoka mu Bwongereza azaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri Tour du Rwanda 2023 aho bitazorohera abakinnyi bazaba bahanganye.
Froome asanzwe akinira kipe ya Israel Premier-Tech yo muri Israël akaba amaze kugira ibigwi bikomeye muri uyu mukino kuko amaze gutwara Tour de France inshuro enye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.