Commonwealth ntabwo isimbura izindi nzego, ahubwo irazishyigikira,ni yo mpamvu duhora dufite abashyitsi b’imena hamwe natwe-Paul Kagame atangiza Inama ya ‘CHOGM’

Ubwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yatangizaga inama y’abakuru bibihugu bagize Commonwealth  yashimye icyerekezo cya Commonwealth nk’umuryango ugendera ku ndangagaciro zirimo imiyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.

Perezida Kagame  yashimiye Umwamikazi w’u Bwongereza uyobora Umuryango wa Commonwealth, avuga ko mu myaka amaze awuyobora wakomeje kwaguka.Bigaragarira ku buryo u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu gihe rudafite amateka ajyanye no kuba rwarakolonijwe n’u Bwongereza.

Yagize ati “Commonwealth ntabwo isimbura izindi nzego, ahubwo irazishyigikira. Ni yo mpamvu duhora dufite abashyitsi b’imena hamwe natwe. Uyu mwaka, reka nshimire by’umwihariko Emir wa Qatar kuba ari hamwe natwe.”

PKagame yavuze ko Commonwealth ari umuryango ukwiye guhangana n’ibibazo Isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe.

Aaha yatanze urugero ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu guhanga imirimo igamije gufasha urubyiruko.

Ati “Ikitugira abo turi bo mu by’ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.”

Yakomeje avuga uyu muryango bituma  uhora iteka witeguye kwakira na yombi abanyamuryango bashya, ku buryo iterambere rigerwaho nta muntu usigaye.

Patricia Scotland,Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, yavuze ko icyerekezo cy’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo.Yavuze ko uyu muryango ushingiye ku gukorera hamwe, aho nta jwi na rimwe ritambuka ritumviswe cyangwa umunyamuryango usigara inyuma.Binajyana no kwimakaza indangagaciro zirimo ubufatanye, amahoro n’ibindi.

Scotland yavuze ko imyanzuro iza gufatirwa muri iyi nama ikwiriye kuba isubiza ibyo bibazo ku bw’ahazaza h’uyu muryango.

Ati “Ni ngombwa ko izo ndangagaciro zishyigikira imyanzuro tuza gufata ku bw’ahazaza.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, usoje manda ye nk’Umuyobozi wa Commonwealth aho agomba gusimburwa na Perezida Kagame, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi ibibazo bikomeye, kimwe n’ibibazo biriho uyu munsi bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Yavuze ko nta gihugu na kimwe cyakumva uburemere bw’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere kurusha ibihugu byo muri Commonwealth.Bityo, ngo ni inshingano z’abayobozi b’ibihugu bya Commonwealth gufasha ibindi guhangana n’ibi bibazo.

Yagarutse ku zindi ngingo zirimo uburezi bw’abana b’abakobwa, aho uyu muryango wiyemeje ko nta mukobwa n’umwe uzabura amahirwe yo kuba yagana ishuri.

Yagize ati “Mu gihe mpererekanya izi nshingano [zo kuyobora Commonwealth] na Perezida Kagame, inshuti n’umufatanyabikorwa, ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga zungukira abaturage bacu.”

Igikomangoma Charles we yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda ku myiteguro myiza yakozwe, mu kwitegura iyi nama mu bihe bigoye by’icyorezo.

Yavuze ko Umwamikazi w’u Bwongereza ahagarariye, mu myaka myinshi yakunze kugaruka ku kwimakaza akamaro k’agaciro n’indangagaciro zihuriweho n’ibihugu bibarizwa muri Commonwealth.

Ati “Ntewe ishema n’ubucuti twubatse muri iyi myaka 70 ishize ndetse n’urugendo rwo gukomeza kubusigasira.”

Yavuze ko Umuryango wa Commonwealth uzahora ari ihuriro ridaheza, ry’ibihugu byigenga.

Ati “Turahura, tukaganira nk’abantu bangana. Dusangizanya ubunararibonye n’ubumenyi ku bw’inyungu z’abaturage ba Commonwealth n’Isi muri rusange.”

Yavuze ko igihugu icyo ari cyo cyose kibarizwa muri uyu muryango gifite uburenganzira bwo guhitamo uko gishaka kubaho, yaba mu buryo bwa cyami cyangwa se ubwa repubulika.

Yagarutse ku rugendo rwe rwa mbere mu Rwanda, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside ndetse agahura n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uyu munsi u Rwanda rwageze kuri byinshi, nk’igicumbi cyo guhanga udushya, igihugu kiri mu bya mbere mu guteza imbere abagore, igicumbi cy’ubukungu butangiza ibidukikije.”

Mu gihe uyu muryango wakorana neza, yashimangiye ko ibihugu biwugize bizarushaho kugera ku iterambere, bikarenga ibihe bigoye.

May be an image of 4 people and people standing

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *