Alpha Condé wa Guinée Conakry yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare, ahita anatabwa muri yombi.
Perezida Alpha condé w’imyaka 83 yahiritswe kubutegetsi n’umutwe w’ingabo uyobowe na Lieutenant-Colonel Mamady Doumbouya wahoze mu ngabo z’u Bufaransa, akaba yarahamagawe mu 2018 ngo ayobore uyu mutwe w’ingabo mushya wari umaze gushingwa.
Kurasana byatangiye hagati y’abarinda Conde n’abo mu mutwe udasanzwe w’ingabo kwatangiye ahagana saa Mbiri za mu gitondo ku isaha yo muri icyo gihugu. Ni ibintu byakomeje kumvikana ku ngoro ya Perezida ari naho Perezida Condé atuye.
Perezida Alpha Condé nyuma yo guhirikwa ku butegetsi yagaragaye ari kumwe nabasirikare
Perezida Alpha Condé yatorewe manda ya gatatu umwaka ushize, nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga.
Alpha Condé yahiritswe ku butegetsi.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube