Muri iyi minsi umuhanzi Cyusa Ibrahim n’umukunzi we Jeanine Noach bari kubarizwa i Dubai aho bagiye kwizihiriza isabukuru y’uyu mugore. Kuri ubu abakurikira uyu muhanzi babyukiye ku mashusho y’abo bombi bishimye mu buriri bumwe.
Ni amashusho Cyusa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza aryamanye n’umukunzi we, ndetse bagacishamo bakanasomana umunwa ku wundi.
Cyusa Ibrahim asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo za Gakondo, azwi mu ndirimbo nka Marebe, Muhoza wanjye, Imparamba, n’izindi zinyuranye.
Amashusho ye yagiye hanze nyuma y’amasaha make basangije ababakurikira amafoto y’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mugore bakoreye i Dubai.
Aba bombi baherutse kwemeza inkuru y’urukundo rwabo nyuma y’igihe basa n’abahanganye n’itangazamakuru ryarutahuye mbere ariko bo bakagerageza guhisha amakuru.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Cyusa yahagurutse i Kigali yerekeza i Dubai aho yahuriye n’umukunzi we wari ukubutse i Burayi.
Aba bombi bari bagiye kwizihiza isabukuru ya Jeanine Noach, umukunzi wa Cyusa banamaze kwerura inkuru y’urukundo rwabo.