Diamond Platnumz yatangaje ko ashimirimana ko yamubashishije kugura indi ndege ya kabiri,nyuma yo kwinjiza agatubutse aho yakoreye amafaranga mu gihe gito mu gihugu cya Kenya.
Diamond Platnumz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yaguze indege ati: ”Imana ni nziza, niguriye indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu uyu munsi.”
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu mugabo yakoreye miliyoni 43.3Frw mu minota itatu, ni mu gihe ariko ikinyamakuru Citizen cyo cyagaragaje ko uyu mugabo yishyuwe asaga miliyoni 100Frw mu gihe cy’iminota 10, ibintu bitari kure y’imibare y’ibindi binyamakuru. Aya mafaranga ntabwo ari macye habe na gato
Hari mu gikorwa cyo gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rya Azimio muri Kenya, Bwana Railla Odinga uri mu bahabwa amahirwe yo kuyobora Kenya nubwo William Ruto akomeje kumwanikira kugeza ubu.
Diamond Platnumza yari aherutse gutangaza ko yaguze indege yindi agamije kwemeza abantu ko umuziki hari aho umugejeje kuko ngo imodoka zirimo n’iyo yaguze akabakaba miliyari 1Frw itabashije kubibemeza.
Uyu muhanzi ubarirwa mu butunzi wa miliyari 10Frw anaherutse kugura ubutaka bugari ku kirwa cya Zanzibar ibintu yatangaje ko ari inzozi zibaye impamo.
Diamond amaze kuba umuhanzi utunze agatubutse
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu