Umuhanzi ukomoka muri Tanzania umaze kubaka izina rikomeye mu Karere k’iburasirazuba ndetse no muri Afurika muri rusange Diamond Platnumz yatangaje ko yamaze kugura indege bwite(private jet).
Diamond Platnumz yatangaje ibi ubwo yari mugitaramo ku mugabane w’Iburayi aho ari kuzenguruka ibihungu bitandukanye birimo u Bubiligi, Sweden, Denmark, Germany n’ahandi.
yagize ati”urugero umuntu nkanjye wavuye ku muhanda, ubu nkaba nagura imidoka zihenze kugeza kuri miliyari 2.3 z’amashilingi… biba bisaba ngo ubikore kuko utabikoze ntabwo bagufata nk’umuntu w’agaciro, ubu namaze no kugura indege yanjye bwite (private jet).”
Aya magambo yayavuze ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cya DW mu Budage, agaruka ku buryo umuhanzi ashobora kubaho yubashywe kandi bikanamwinjiriza, ni ho yahise yahise avuga ko yaguze indege.
Kuva mu mwaka wa 2021 hagiye havugwa inkuru ko Diamond Platnumz ashaka kugura indegeye bwite mu rwego rwo kugumya kugaragaza ko ari umuhanzi wihagazeho mu ruhando mpuzamahanga.
Kugeza ubu umuhanzi Diamond Platnumz abarirwa ubutunzi bungana na $10 million mu mwaka wa 2022.
Umuhanzi Diamond Platnumz amaze kwerekana ko ari umuhanzi wihagazeho ku mugabane w’Afurika.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu